Siporo

Bimwe mu byasabwe guhindurwa kuri Stade Amahoro na Regional kugira ngo zemererwe kwakira imikino mpuzamahanga

Bimwe mu byasabwe guhindurwa kuri Stade Amahoro na Regional kugira ngo zemererwe kwakira imikino mpuzamahanga

Nyuma y’uko Stade Amahoro ihagaritswe kwakira imikino mpuzamahanga, kuri ubu CAF yamaze kumenyesha FERWAFA ko na Stade Regional itemerewe kwakira ijonjora ry’igikombe cy’Isi cya 2022 rizatangira muri Kamena 2021.

Stade Amahoro imaze igihe itakira imikino mpuzamahanga bitewe n’uburyo mu myanya y’icyubahiro hubatse(VIP) aho hari inkingi zituma abahicaye batareba umukino neza.

Ubu iyi Stade hakaba hari umushinga wo kuyivugurura ndetse biba byaranatangiye ariko byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus.

Mu mpera z’icyumweru gishize, FERWAFA ikaba yarakiriye Email ivuye muri CAF iyimeshya ko na Stade Regional itujuje ibisabwa kugira ngo yakire imikino mpuzamaanga, bityo ko bidakosowe muri Kanama 2021 imikino y’ijonjora ry’igikombe cy’Isi u Rwanda rwazayakirira hanze y’u Rwanda.

Umunyamabanga wa FERWAFA , Uwayezu François Regis yabwiye ISIMBI ko aya makuru ari ari yo ndetse hatangiye kurebwa uburyo byakosorwa.

Yagize ati"hari ibyo twabwiwe kuri Stade Regional tugomba gukosora bitameze. Urumva ikibuga kiba kigizwe n’ibintu byinshi ntabwo nakubwira ngo ni iki, ariko nibimara gukosorwa muzabibona."

Amakuru avuga ko ikintu cya mbere basabwe gukosora kuri Stade Regional ari urwambariro(Dressing Room) ngo ntabwo zimeze neza aho zitajyanye n’igihe, inkingi z’iri imbere y’imyanya y’icyubahiro(VIP area) nazo zifite uko zibangamira abareba umupira ndetse bakaba bagiriwe inama ko bibaye byiza n’aho abantu bicara bahashyira intebe aho kwicara ku ntebe za sima gusa.

Si FERWAFA yonyine yohererejwe iyi email kuko ibihugu byinshi byagiye biyohererezwa babereka ibyo bagomba guhindura kugira ngo ibibuga byabo byemererwe kwakira imikino mpuzamahanga.

Satde Amahoro imaze igihe itakira imikino mpuzamahanga
Hari inkingi nyinshi zituma abantu batareba umupira neza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 6-04-2021

    Bazayishyire kuri Stade mpuzamahanga ya Huye

IZASOMWE CYANE

To Top