Rayon Sports yatumijeho inama y’abakinnyi, bamwe mu bakinnyi ntibiteguye gutangira imyitozo
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutumizaho inama y’abakinnyi izaba mu gitondo cy’ejo ku wa Gatanu ku cyicaro gikuru cy’iyi kipe Kimihurura, biteganyijwe ko bazaherebwamo amabwiriza ajyanye no gusubukura imyitozo.
Abakinnyi b’iyi kipe bose basabwe kuzaba bari Kimihurura tariki ya 10 Nzeri 2021 saa 9:00’.
Ntabwo bigeze babwirwa icyo bashakirwa ariko amakuru ISIMBI yabashije kumenya ni uko komite nyobozi y’iyi kipe ishaka kuganira n’abakinnyi mbere y’uko batangira imyitozo bitegura shampiyona umwaka w’imikino 2021-22.
Ejo nibwo bazahabwa gahunda yose ijyanye n’igihe bazasubukurira imyitozo bitegura iyi shampiyona, aho biteganyijwe ko nta gihindutse bazatangira imyitozo ku wa Mbere w’icyumweru gitaha tariki ya 13 Nzeri 2021.
Gusa n’ubwo ubuyobozi bw’iyi kipe butegura ibi, bamwe mu bakinnyi ntibiteguye gutangira imyitozo mu gihe cyose batishyuwe umwenda babafitiye.
Abakinnyi b’iyi kipe barishyuza iyi kipe umushahara w’amezi 2, hari n’abakiyishyuza amafaranga baguzwe.

Ibitekerezo
Pk
Ku wa 9-09-2021Esubwo uvuziki cg nubujajwa?
H musa
Ku wa 9-09-2021Tubwire abishyuza
Jmv
Ku wa 9-09-2021Amakuru arasobanutse umwenda numushahara hamwe nayobaguzwe ndizerako ubyumvise
Steven
Ku wa 9-09-2021Iyi nkuru ntabwo isobanutse, anatiteguye c nobande? Umwenda bishyuza c nuwuhe? Aya makuru siyo musanzwe muduha, mwikosore kbs