Myugariro w’umunyarwanda ukinira ikipe ya FC Shkupi muri Macedonia, Rwatubyaye Abdul nyuma yo gusoza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’iki gihugu, icyizere ni cyose ko bazabona itike yo kujya mu matsinda ya Europa League.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo shampiyona y’iki gihugu yasojwe maze igikombe cyegukanwa na Shkĕndija mu gihe FC Shkupi yabaye iya kabiri ibona itike yo gukina amajonjora ya Europa League.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI cyagarutse ku buzima bwe muri Macedonia, Rwatubyaye Abdul yavuze ko kwisanga mu bandi bitamugoye ndetse ko na shampiyona akinamo iri ku rwego rwo hejuru.
Ati”Macedonia ni byiza maze kumenyera, kwisanga mu bandi ntabwo byasabye igihe, navuga ko shampiyona ari nziza, harimo ihangana ryinshi, harimo n’imbogamizi nyinshi, ni shampiyona iri ku rwego rwo hejuru, barakina umupira muri make imaze gufata indi ntera.”
Yakomeje avuga ko muri iyi shampiyona baba bahatanira kuza mu makipe 3 ya mbere kuko biba bifite icyo biri bubamarire.
Ati”Urebye baba bahatanira igikombe bakajya mu ijonjora rya UEFA Champions League, amakipe abiri akurikira iya mbere akajya mu majonjora ya Europa League, urebye harimo ihangana.”
Abdul Rwatubyaye akaba yizeye ko bazitwara neza muri iyi mikino y’ijonjora rya Europa League bazakina bakaba bajya mu matsinda yayo.
Ati”Twabaye aba kabiri twabonye itike yo gukina ijonjora rya Europa League. Si ubwa mbere iyi kipe igiye gukina iri jonjora, ubu ni ubwa 4, ku giti cyanjye mfite icyizere, icyizere kigomba kuba gihari buri gihe, turagifite ko tuzajya mu matsinda ya Europa League kandi niyo ntego iturangaje imbere cyane.”
Imikino y’ijonjora ryo kujya muri Europa League 2021-2022, iteganyijwe kuzaba ku wa 5–26 Kanama 2021.
Rwatubyaye Abdul yinjiye muri FC Shkupi mu mpera za Mutarama 2021 ayisinyira umwaka n’igice.

Ibitekerezo
gakwandi
Ku wa 19-05-2021Nibyiza cyane mujye mutubwira n.iteganyagihe