Sinema

Uko Imana yeretse umukinnyi wa filime Samantha ibyamubayeho byo gupfusha umwana we akivuka

Uko Imana yeretse umukinnyi wa filime Samantha ibyamubayeho byo gupfusha umwana we akivuka

Ingabire Pascaline[Samantha], umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda bakunzwe, aherutse kubyara umwana w’umukobwa ariko ahita yitaba Imana nyuma y’umunsi umwe avutse, ibintu avuga ko ntacyamutunguye kuko Imana yari yarabimweretse nubwo atabyitayeho.

Mu rukerera rwo ku wa 17 Mata 2021 ari nayo sabukuru ye, nibwo Samantha yibarutse umwana w’umukobwa avukira amezi 7 muri CHUK, nyuma y’umunsi umwe gusa avutse yahise yitaba Imana.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko ubwo yari akiva mu kiganiro ku ISIMBI TV yahise agira ikibazo atangira kuva ari bwo bahise bamutwara kwa muganga.

Ati”Nagize ikibazo, ababyeyi bo barabyumva nari mfite amezi 7, ntabwo wabyarira amezi 7 utagize ikibazo. Nari muzima nk’uko navuye hano njya mu rugo ndi mu tuntu tworoheje ndava, duhita twirukankira kwa muganga, rero umubyeyi utwite urimo kuva ashobora kuhatakariza ubuzima, iminota mike amaraso ashobora kugushiramo bahita bafata umwanzuro ko bagomba kumbaga. Ni uko byagenze.”

Yabyaye mu ma saa munani z’ijoro abyuka bamubwira ko yabyaye neza nta kibazo umwana afite, bukeye ku Cyumweru nibwo umwana we yaje kugira ikibazo.

Ati”ku Cyumweru yabyutse afite ikibazo cy’ubuhumekero atangira guhumeka nabi. Baduhaye Transfer tujya Faisal tumaze kuhagera nibwo byarangiye, ni uko byagenze nyine nk’undi mubyeyi wese birababaza, biravuna ariko ku rundi ruhande ushaka ikiguha imbaraga, abasenga biyambaza Imana ikabakomeza.”

Yakomeje avuga ko ibyaye byose Imana yari yabimweretse nubwo nta mwanya yabihaye kuko yabirose inshuro 3 ndetse n’amatariki arayarota.

Ati“Navuga ngo ni Imana yankomeje ariko nanjye nkunda gukomera. Naje gusanga Imana inkunda cyane. Nta kintu kijya kimbaho Imana itakimbwiye, wenda ntabwo kuri kiriya kibazo nari nakabihaye agaciro, Imana yaranteguje kuko njyewe ubwanjye nabyiroteye inshuro 3, ku nshuro ya 3 n’amatariki ndayarota, kandi koko njye nasabye n’Imana icyo nayisabye irakimpa, mu byankomeje icyo kirimo ko Imana inkunda kuba yarafashe igihe kuva mu kwa 12 integura kugeza mu kwa 4, naravuze ngo uyu ni umugambi w’Imana.”

Akigira ikibazo mbere yo kujya kwa muganga kuko byari bihuriranye n’amatariki yarose, yahise avuga ko birangiye agiye gupfa, mbere yo kwinjira mu cyumba bamubyarijemo yabanje gusenga ariyeza.

Ati”Kuko njye nsanzwe niyiziho gukabya inzozi, nkigira icyo kibazo mu ijoro rya le 16(16 Mata nibwo yabyaye), nahise mvuga ngo birabaye. Bwa mbere narose mbyara igihe kitageze(hari mu kwa 12/2020), mbwira Imana nti kuki wemera ko mbyara igihe kitageze? Byongera kugaruka mu kwa 2 nabwo mbyara igihe kitageze, noneho mbwira Imana nti kuki mbyaye igihe kitageze ntateguye icyumba cy’umwana neza uko mbishaka?”

“Ubwa 3 nabirose mbere y’icyumweruho ko biba, bwo hari na mu gitondo ndimo kuzinga imyenda bisanzwe numva meze nabi, numva mbaye nk’ikioryi ndirambika, nkisinzira mpita ndota ngira ikibazo mu ijoro ryo kubyara, ariko narose nijyanye kwa muganga ngezeyo barambwira ngo bagomba kumbaga nkabyara.”

“Byari nka saa tanu z’ijoro mbwira Imana nti kuki itihanganye ngo saa sita zigere umwana avuke ku isabukuru yanjye(…) muri icyo cyumweru ntwaye numvise ikintu kinjemo kirambwira ngo no gupfa birashoboka, nabyo ndabibabwira nti rero nshobora kuzapfa, mama we yarambwiye ngo usenge cyane inzozi zawe urazizi.”

Ikindi kintu cyamukomeje ni uko yemeye guhura n’ikibazo aho kugikwepa, aremera ahura nabyo afata telefoni asoma ubutumwa bw’abantu barenga 1000 bari bamwandikiye bamwihanganisha aranabusubiza, ngo yamaze kubusoma yumva akomeye.

Samantha avuga ko ibyabaye byose Imana yari yarabimweretse mu nzozi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nkusi Norbert
    Ku wa 10-06-2021

    Ikibazo rero ndumva cyarabaye mumisengere ye! Aho gusaba Imana ngo ikureho ibyo byose yakweretse ahubwo urabaza Imana kuki kuki.....abantu benshi Imana ibereka ibintu aho gusenga ngo bikurweho cyangwa bisohozwe bagafata umwanya wo kubibwira abandi bikarinda bibabaho! Ariko Imana ikwereka icyiza kugirango ugisengere gisohore cyaba ari kibi ugasaba Imana kukiburizamo! Iyo uza gusenga neza uba waratsinze rwose! Ariko pole wihangane Imana izagushumbusha.

IZASOMWE CYANE

To Top