Komisiyo y’amatora ya FERWAFA yemeje ko abakandida babiri batanze kandidatire biyamamariza kuyobora FERWAFA mu matora azaba tariki ya 27 Kamena 2021 ari bo Rurangirwa Louis na Mugabo Nizeyimana Olivier bujuje ibisabzwa bemerewe utangira kwiyamamaza.
Rurangirwa Louis yatanze kandidatire ye tariki ya 1 Kamena(ni wo wari umunsi wa mbere wo kuzitanga), Nizeyimana Olivier ayitanga tariki ya 4 Kamena(ni wo wari umunsi wa nyuma wo kuzitanga).
Komisiyo y’amatoro ya FERWAFA, iyobowe na perezida wayo Bwana Adolphe Kalisa yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Kamena 2021 no kuri uyu Gatatu tariki 8 Kamena 2021 mu rwego rwo gusesengura no gusuzuma ko kandidatire zatanzwe na Bwana RURANGIRWA Louis ndetse na Bwana MUGABO NIZEYIMANA Olivier biyamamariza umwanya wa perezida wa FERWAFA mu matora y’abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA ateganyijwe tariki 27/06/2021 zujuje ibisabwa.
Nyuma yo gusuzuma ko abari ku rutonde rw’abakandida bombi bujuje ibisabwa n’amategeko nk’uko biteganywa n’ingingo ya 4 y’Amabwiriza agenga amatora Komisiyo yasanze abakandida bombi aribo Bwana Rurangirwa Louis na Bwana Mugabo Nizeyimana Olivier bujuje ibisabwa bakaba bemerewe kwiyamamaza nk’uko biteganywa n’amategeko agenga amatora.
Abakandida bombi bakaba bamaze kumenyeshwa ibyemezo bya Komisiyo y’Amatora. kwiyamamaza biteganyijwe hagati y’itariki 19/06/2021 na tariki 26/06/2021 nk’uko byagenwe mu ngengabihe y’ibikorwa by’Amatora yashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’Amatora.
Amatora y’abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA ateganyijwe tariki ya 27/06/2021 mu nama y’Inteko Rusange idasanzwe izabera kuri Lemigo Hotel.
Rurangirwa Louis uretse kuba ari perezida wa Rugende WFC, ni umugabo uzwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda aho yabaye umusifuzi mpuzamahanga ndetse akanayobora ishyirahamwe ry’abasifuzi mu Rwanda (RAF).
Yari yatanze kandidatire muri 2018 aza gutsindwa na Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene ku majwi 45 kuri 7.
Mu bantu 10 yatanze na we arimo basanze abujuje ibisabwa ari 8 gusa aho nka komiseri ushinzwe amarushanwa na komiseri ushinzwe amategeko(Me. Mukashyaka Joséphine) basanze batujuje ibisabwa.
Amategeko avuga ko iyo 2/3 bujuje ibisabwa umukandida aba yemerewe gukomeza akazabuzuza nyuma.
Nizeyimana Olivier akaba yari amaze imyaka 10 ari umuyobozi w’ikipe ya Mukura VS kuko yatorewe kuyobora iyi kipe ku nshuro ya mbere muri 2011.
Muri iyi myaka yose intsinzi ikomeye yagezeyo ni muri 2018 ubwo iyi kipe yegukanaga igikombe cy’Amahoro.
Nizeyimana Olivier kandi akaba ari umuyobozi wa kompanyi itwara abagenzi ya Volcano Ltd akaba ahagarariye kompanyi ikora amamodoka ya Hyundai mu Rwanda.
Ni umunyamuryango ukomeye w’ikipe ya FC Barcelona aho ajya anitabira inama z’iyi kipe. Uyu mugabo nk’uko twabigarutseho mu nkuru zacu ziheruka, ni we uhabwa amahirwe yo kuyobora FERWAFA.
Nizeyimana Olivier we abantu bose yatanze yasanze yujuje ibisabwa.
Urutonde rw’abujuje ibisabwa batanzwe n’umukandida Rurangirwa Louis:
Mr. Rurangirwa Louis – Perezida
Ms. Kayisime Nzaramba – Visi Perezida
Mr. Ndayambaje Pascal – Komiseri ushinzwe umutungo
Rtd SSP Higiro Willy Marcel – Komiseri ushinzwe umutekano
Dr. Mpatswenumugabo Jean Bosco – Komiseri ushinzwe ubuvuzi
Mr. Nkurunziza Benoit – Komiseri ushinzwe iyamamazabikorwa n’abaterankunga
Mr. Ndarama Mark – Komiseri ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru
Ms. Mukasekuru Deborah – Komiseri ushinzwe umupira w’abagore
Urutonde rw’abujuje ibisabwa batanzwe n’umukandida Mugabo Nizeyimana Olivier:
Mugabo Nizeyimana Olivier - Perezida
Habyarimana Marcel Matiku- Visi Perezida: Asanzwe ari we visi perezida wa FERWAFA yagiyeho muri 2018 ubwo hatorwaga Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene. Yanabaye visi perezida wa Espoir FC.
Habiyakare Chantal - Komiseri ushinzwe Umutungo.
Cyamwenshi Arthur - Komiseri ushinzwe Iyamamazabikorwa no gushaka Abaterankunga.
Gasana Richard- Komiseri ushinzwe Amarushanwa
IP Umutoni Chantal - Komiseri ushinzwe umutekano
Nkusi Edmond Marc- Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere rya ruhago
Tumutoneshe Diane- Komiseri Ushinzwe umupira w’abagore: Uyu ni umuyobozi wa Dream Team Academy yazamuye abakinnyi benshi ku Kicukiro, yamekanye ari umutoza wayo.
Uwanyirigira Delphine - Komiseri ushinzwe Amategeko
Lt. Col. Mutsinzi Hubert - Komiseri w’Ubuvuzi
Ibitekerezo