Abasifuzi babiri mpuzamahanga b’Abanyarwanda, Twagirumukiza Abdul Karim na Ishimwe Claude Cucuri batsinzwe ikizami cy’imbaraga (Fitness test) kibemerera gukomeza gusifura ku rwego mpuzamahanga.
Aba ni bamwe mu basifuzi beza cyane ko ari na mpuzamahanga, gusa ntabwo bahiriwe n’iyi mpeshyi kuko mbere yo gutangira umwaka w’imikino hari ikizami bakora kugira ngo barebe ko bakiri ku rwego rwo gukomeza gukora akazi neza ku rwego mpuzamahanga.
Ku nshuro ya mbere aba basifuzi baratsinzwe, bongera gusubiramo muri Nyakanga 2026 nabwo biranga, bakaba baratsinzwe ari batatu kuko n’umusifuzi wo ku ruhande, Karangwa Justin na we cyaramutsinze.
Twagirumukiza Abdul Karim na Ishimwe Claude bigiriye inama yo kujya gukorera iki kizami hanze y’u Rwanda kuko bafite kugeza mu Kuboza 2026, babaye bataragitsinda bazahita bamburwa ikirango (badge) ibemerera kuba abasifuzi mpuzamahanga.
Bikojeje muri Uganda gukorerayo, gusa amakuru avuga ko nabwo bitagenze neza baje gutsindwa. Bagiye gukomeza imyitozo aho nta gihindutse bazerekeza muri gukorera muri Cameroun. Bemerewe gukora iki kizami inshuro zose, aho ari ho hose mbere y’uko ukwezi k’Ukuboza kugera.
Mu gihe bitakunda, amakuru avuga ko bashobora kuzasimburwa na Kayitare David na Nshimiyimana Remy Victor bakaba ari bo bagirwa abasifuzi mpuzamahanga.

Ibitekerezo