Amafoto y’urugendo Nyobokamana rwitabiriwe n’abarimo Kimenyi Yves, Massamba, Rusine, Cyuzuzo, Michelle Iradukunda...
Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda yasabye ibyamamare bivuga rikumvikana bisengera muri Kiliziya Gatolika (Catholic Influencers), kwifashisha ubwenge buhangano (Artificial Intelligence) mu gukomeza kwigisha ababakurikira iyobokamana.
Yabigarutseho ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo 2026 ubwo we n’ibi byamamare bakoraga urugendo Nyobokamana rwasorejwe i Kibeho kwa Nyina wa Jambo.
Ni urugendo rwitabiriwe n’abarimo Kimenyi Yves, Massamba Intore, Oswald Mutuyeyezu, Abayo Sandrine, Iradukunda Michelle, Cyuzuzo Jeanne D’Arc, Digidigi, Aime Gad, Makanika, Rweme Gerard Mbabazi, Rusine Patrick, Uwimana Ferdinand, Trésor Pierre Chanel Ndayisenga, Shaffy uzwi nka Paulin muri Bamenya, Danny Vumbi, Paul Rutikanga n’abandi benshi.
Urugendo rwatangiriye Saint Famille mu mujyi wa Kigali, abarukoze bahagaze bwa mbere Kamonyi ku Masuka ya Papa Yohani Pawulo II.
Hafite amateka ajyanye n’uruzinduko rwa Papa Yohani Pawulo wa II mu Rwanda muri Nzeri 1990. Yahahuriye n’abahinzi b’i Gihara, bamwakira bamuha amasuka nk’ikimenyetso cy’ubuhinzi n’ubukungu bushingiye ku murimo w’amaboko.
Nk’uko byasobanuwe na Padiri Dr. Kayisabe Vedaste, Umunyamabanga mukuru w’inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yavuze ko Papa yahaye umugisha abahinzi, hasigara urwibutso ruzwi kugeza ubu nka ‘Ku Masuka ya Papa’.
Urugendo rwarakomeje maze bongera guhagarara i Kabgayi kuri Bazilika.
Aha mu 1917 ni ho habereye umuhango w’ihabwa ry’ubusaseridoti ku bapadiri ba mbere b’Abanyarwanda, Balthazar Gafuku na Donat Reberaho.
Aha akaba ari naho hari Bazilika Nto ya Kabgayi ikaba ari yo yonyine iri mu Rwanda, ifite kandi n’umwihariko wo kuba ishyinguwemo abapadiri.
Nyuma yo kuva i Kabgayi, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda n’ibi byamamare bakomereje mu ruhango kwa Yezu Nyirimpuhwe.
Uru rugo ruzwi cyane nk’ahantu Abakirisitu benshi bajya gusenga no gusabira abarwayi cyane ko hafatwa nk’ahantu Yezu atangira amahoro.
Benshi mubajyayo bafite ibyifuzo, baba bizeye ko bavayo byasubijwe.
Iyi ngoro yatangiye mu 1991 nk’urugo rwa Yezu Nyirimpuhwe, iza kuzamurwa mu ntera iba ingoro ku wa 27 Mata 2014.
Urugendo rwakomereje i Nyaza kwa Kristu Umwami aho Umwami Rudahigwa yatuye u Rwanda Kristu.
Basuye ahari ishusho ya Kristu, basobanurirwa ko yariremereye cyane kuyimanika byabanje kugorana ariko Umwami Mutara III Rudahigwa aba ari we ubashaka kuyizamura, cyane ko yari n’umusore.
Aha ni ho Umwami Mutara III Rudahigwa yatuye u Rwanda Kristu Umwami, hari mu 1946.
Uru rugendo nyobokamana rukaba rwarakomereje i Kibeho kwa Nyina wa Jambo ari naho rwasorejwe.
Mbere y’Igitambo cya Misa, Musenyeri Edouard yasobanuriye ibi byamamare ibijyanye n’amabonekerwa yahabaye aho yagarutse ku bimenyetso bimwe na bimwe.
Aha ni naho hakomotse kuba hitwa Nyina wa Jambo kuko ubwo yabonekeraga Alphonsine Mumureke, wari umunyeshuri muri Koleji ya Kibeho. Nyuma yaje no kubonekera Nathalie Mukamazimpaka na Marie Claire Mukangango. Baramubajie ngo tuvuge ko ari inde, arababwira ati "Ni Nyina wa Jambo."
Umwe mu babonekewe, Nathalie Mukamazimpaka akaba yari ahari ndetse agira umwanya wo gusuhuza aba bari bagannye kwa Nyina wa Jambo.
Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, yashimiye ibi byamamare uruhare rwabyo mu gukomeza kwigisha Iyobokamana abasaba kudacika intege.
Yanabibukije ko mu byo bakora bakongeramo gukoresha ubwenge buhangano (Artificial Intelligence "AI").
Ati "Ubwo duherukana nari nabasabye kuzamura ireme mu itangazamakuru no gushyira byinshi mu bwenge buhangano (Artificial Intelligence) kuko uyu munsi iyo tugiyeho ntabwo tubona byinshi byafasha Abakristu muri Roho bihagije."
"Ntabwo dusangaho ubutumwa bwa Bikira Mariya i Kibeho, kandi mufite ubushobozi bwo gutanga ubutumwa bwizewe."
Kibeho yabaye hamwe mu hantu hakomeye hasurwa n’Abakirisitu baturutse mu bice bitandukanye by’Isi kubera amateka yaho.

Ibitekerezo