Kubera ubusabe bw’abakunzi bayo, Amazing Choir ya ADEPR Kabuga yasubiyemo indirimbo “Ibuye Rizima” imaze imyaka 15 isohotse.
Iyi ndirimbo bayikoze bwa mbere muri 2011, ikaba yarakunzwe cyane bakaba bayisubiyemo bagamije gukomeza kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku bantu benshi.
Ni Indirimbo ishingiye ku butumwa bwo muri 1 Petero 2:5, bwibutsa abakristo ko Yesu Kristo ari Ibuye Rizima bagomba kwishingikirizaho mu buzima bwabo bwa buri munsi, bayobowe n’Umwuka Wera.
John Mugiraneza, perezida w’iyi Korali yavuze ko bahisemo kongera gukora iyi ndirimbo kubera ubusabe bw’abakunzi babo bayikunze cyane ubwo yasohokaga mu 2011, no mu rwego rwo gukomeza kwamamaza Ubutumwa Bwiza binyuze mu ikoranabuhanga, kugira ngo bugere ku bantu benshi.
Ati "Twahisemo kuyisubiramo kubera ubusabe bw’abakunzi bacu bayikunze muri 2011 ndetse no mu ntego dufite yo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ikoranabuhanga kugira ngo bugere kure."
Amazing Grace Choir yatangiye ivugabutumwa mu 2008, ishingwa n’abanyeshuri basengeraga muri ADEPR Kabuga, bari bafite igitekerezo cyo gushinga korali y’urubyiruko, ariko bagahura my gihe cy’ibiruhuko.
Iyi Korali yatangiye igizwe n’abaririmbyi umunani, ariko ubu ikaba imaze kugira abarenga 140. Bamaze gukora Album ebyiri, iya mbere iriho indirimbo 8 ikozwe mu buryo bw’amajwi mu gihe iyo barimo gukoraho uyu mwaka ikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Amazing Grace yagiye ikora ibikorwa by’ubufasha n’ivugabutumwa, birimo gufasha abantu kubona ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), kwishyurira abana amashuri, gufasha abantu kwiga imyuga ibafasha kwihangira imirimo, gusura abarwayi mu bitaro n’ibindi.

Ibitekerezo