Siporo

Ojera Joackiam wahoze muri Rayon Sports mu Misiri byanze, mu muryango ugaruka mu Rwanda

Ojera Joackiam wahoze muri Rayon Sports mu Misiri byanze, mu muryango ugaruka mu Rwanda

Rutahizamu w’Umugande wakiniraga Rayon Sports uheruka kwerekeza muri Al Mokawloon Al Arab SC yo mu Misiri, Joackiam Ojera amakuru aramugarura mu Rwanda nyuma y’uko muri iyi kipe nshya byanze.

Mu mpera za Mutarama 2024 ni bwo Ojera yatandukanye na Rayon Sports yerekeza muri iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere mu Misiri ayisinyira amezi 6.

Mu ntangiriro yagiye ahabwa umwanya wo gukina ariko uko iminsi yagendaga ishira yagendaga atakaza umwanya kugeza aho atanakiboneka muri 18.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ubwo muri Kamena 2024 amasezerano ye azaba arangiye atazakomeza gukina muri iki gihugu aho yafashe umwanzuro wo kugaruka gukina mu Rwanda.

Gusa bivugwa Rayon Sports atari amahitamo ye ahubwo ibiganiro bishobora kuba bigeze kure na Police FC ari yo ashobora kuzakinira umwaka utaha w’imikino,.

Ojera aheruka mu kibuga tariki ya 1 Werurwe 2024 mu mukino wa shampiyona ikipe ye yatsinzwemo na Ceramica Cleopatra 2-0. Ojera yari yakinnye umukino wose.

Muri rusange yakiniye iyi kipe imikino 4, nta gitego na kimwe yayitsindiye. Amaze imikino 4 yikurikiranya atagaragara muri 18 b’iyi kipe.

Joackiam Ojera yakiniraga Rayon Sports kuva mu ntangiriro za 2023 aho yayigezemo ari intizanyo ya URA FC yo muri Uganda mu gihe cy’amezi atandatu, ayifasha kwegukana Igikombe cy’Amahoro.

Mbere y’uko umwaka wa 2023-24 utangira, Ojera yari yongereye amasezerano y’umwaka umwe ayikinira amezi 6 aho Rayon Sports yishyuwe ibihumbi 20 by’Amadorali.

Ojera ntabwo bimeze mu Misiri
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top