Siporo

FERWAFA yavuze igihe izatangariza ibijyanye n’itangira rya shampiyona

FERWAFA yavuze igihe izatangariza ibijyanye n’itangira rya shampiyona

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, rivuga ko bitarenze icyumweru kimwe bari bushyire hanze gahunda yose ijyanye n’amarushanwa arimo na shampiyona umwaka w’imikino wa 2020-2021.

Shampiyona umwaka w’imikino 2019-2020 yahagaritswe tariki ya 14 Werurwe 2020 kubera icyorezo cya COVID-19 cyari cyageze mu Rwanda.

Muri Gicurasi 2020, MINISPORTS yatangaje ibikorwa by’imikino nka football bishobora gutangira muri Nzeri hakinwa shampiyona mu gihe imyitozo yo yatangira muri Kanama 2020.

Ukwezi kwa Kanama kwarageze ariko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko ibi bikorwa bishobora gusubukurwa vuba.

Mu kiganiro umunyamabanga wa FERWAFA yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI.RW, Uwayezu Francois Regis yavuze ko mu gihe kitarenze icyumweru kimwe bari buze gutangaza gahunda yose uko iteye.

Yagize ati“Igihari ni uko mu gihe kitarenze icyumweru kimwe abantu bari buze kubona gahunda yose. Wenda hashobora kubamo impinduka ariko rwose vuba aha baramenya uko gahunda iteye.”

Yakomeje avuga ko kuba shampiyona yatangira ku kwezi kwa 9 nta byinshi abivugaho kuko ngo ntabwo FERWAFA yigeze ibitangaza.

Yagize ati“nta rimwe FERWAFA yigeze itangaza ko shampiyona izagaruka muri Nzeri, FERWAFA ntiyigeze ivuga ko umwaka w’imikino 2020-2021 uzatangira muri Nzeri, nibategereze gato byose biramenyekana vuba.”

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko nta gihindutse shampiyona izatangira mu mpera za Nzeri 2020. Biteganyijwe ko gahunda FERWAFA izatangaza izaba ikubiyemo igihe shampiyona izatangirira, imyitozo, imikino ya play offs(mu cyiciro cya kabiri) n’ibindi.

Abantu bashobora kongera kubona APR FC na Rayon Sports zesurana vuba
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top