Siporo

Ingingo 17 FERWAFA yatumirijeho abanyamuryango ba yo

Ingingo 17 FERWAFA yatumirijeho abanyamuryango ba yo

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA], ryatumije abanyamuryango bayo mu Nteko Rusange isanzwe iziga ku ngingo 17.

Iyi nteko rusange iteganyijwe tariki ya 23 Nyakanya 2022 ikazabera i Kigali muri Saint Famille Hotel.

Mu butumire bwohererejwe abanyamuryango, bamenyeshejwe ko izaba yiga ku ngingo zigera kuri 17.

Harimo inyandikomvugo y’inama y’Inteko Rusange Isanzwe iheruka yabereye i Kigali kuri Sainte Famille Hotel ku wa 18/12/2021, Raporo y’imicungire y’imari ya FERWAFA, Raporo y’ibikorwa bya FERWAFA kuva Ugushyingo 2021-Mata 2022 n’izindi.

Muri iyi nteko rusange kandi byitezwe ko ari ho hashobora kuzemerezwa igihe shampiyona ya 2022-23 izatangirira.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top