Siporo

Uko gukinira Amavubi byatambukije Eric Nshimiyimana ku kibuga cy’indege nta cyangombwa

Uko gukinira Amavubi byatambukije Eric Nshimiyimana ku kibuga cy’indege nta cyangombwa

Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana wanakiniye ikipe y’igihugu avuga ko rumwe mu rwibutso afite rwo kuba yarakiniye Aamavubi ari ukuntu yari agiye gusubizwa inyuma ku kibuga cy’indege ariko agatabarwa n’uko ari mu bakinnyi bakiniye u Rwanda mu gikombe cy’Afurika cya 2004.

Eric Nshimiyimana ni umwe mu bakinnyi beza bakinaga hagati mu kibuga u Rwanda rwagize, akaba yarakiniye amakipe nka Prince Louis y’i Burundi, APR FC na Kiyovu Sports zo mu Rwanda.

Yakiniye Amavubi kuva 1996 kugeza 2004, nyuma y’igikombe cy’Afurika cya 2004 akaba yarahise asezera ku myaka 32 y’amavuko.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI.RW, Eric Nshimiyimana yavuze ko hari ibintu byinshi yibukira ku ikipe y’igihugu yakinnye CAN 2004.

Yagize ati“icya mbere nyibukiraho ni uko ari amateka twakoze, buri mukinnyi wese w’umunyarwanda aba arota gukina igikombe cy’Afurika, ni ibyishimo kuri njye n’abandi twafatanyije, buri mukinnyi wese aba afite intego, zari intego zacu gukina igikombe cy’Afurika, mpamya ko n’abadusimbuye ari zo nzozi bafite. Ni iby’agaciro kumva ko wakinnye ukagera kuri rwa rwego rwo hejuru.”

Eric Nshimiyimana ahamya ko gukinira Amavubi ari urwibutso rukomeye kuri we kuko byamufashije byinshi

Akomeza avuga ko hari n’igihe yari yafatiwe ku kibuga cy’indege agiye mu Budage kwiga ariko aza kurokorwa n’uko yakiniye Amavubi igikombe cy’Afurika.

Yagize ati“mbifitemo ubuhamya bwinshi cyane kuba narakiniye Amavubi igikombe cy’Afurika, kuko hari igihe nari ngiye kwiga iby’ubutoza mu Budage ngeze ku kibuga cy’indege baramfata kuko hari icyangombwa ntari mfite nagombaga guhabwa no muri federasiyo, barambaza ngo ugiye he? Nti ngiye kwiga iby’ubutoza, bati se wagenda udafite icyangombwa?”

“Hari ku wa Gatandatu abayobozi ba federasiyo bagombaga kukimpa bari bagiye gukurikirana amarushanwa, baramfata barantiza ariko nyuma bati ese ni he twavuga ko wakinnye umupira ku rwego rwo hejuru, nti njyewe nakinnye igikombe cy’Afurika, barambwira ngo wirakara, bahita bajya kureba muri mudasobwa no kuri internet baza bambwira amazina yose bahita bandekura ndagenda. Urumva ko ari ikintu gishobora kugutabara.”

Eric Nshimiyimana ubu ni umutoza mukuru wa AS Kigali, yanatoje amakipe nka Kiyovu Sports, yanyuze muri APR FC ari umutoza wungirije ndetse yanatoje ikipe y’igihugu Amavubi.

Ubu ni umutoza wa AS Kigali
Yatoje n'ikipe y'igihugu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top